Luke 12:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mwa bushyo buto bw'Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.