Luke 13:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arabasubiza ati: “Nimugende mumbwirire iyo ndyarya ko navuze nti ‘Dore uyu munsi n'ejo ndamenesha ingabo za Satani, kandi ndakiza abarwayi. Ejobundi nzaba ndangije.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arabasubiza ati «Nimujye kubwira uwo muhari muti ’Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi, nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’