Luke 13:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abwira uwakoraga muri iyo mizabibu ati: ‘Dore maze imyaka itatu nza gusoroma imbuto kuri uyu mutini ngaheba. Ngaho wuteme! Kuki wakomeza kunyonkera ubutaka?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ko kubwira umuhinzi we ati ’Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme, nta cyo umaze aha ngaha.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’