Luke 14:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo igihe utumiwe ujye wicara mu mwanya w'inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati: ‘Ncuti yanjye, ngwino imbere.’ Ni bwo uzaba uhawe icyubahiro imbere y'abo bose musangira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo nutumirwa, ujye wishyira mu mwanya w’inyuma kugira ngo uwagutumiye naza, akubwire ati ’Mugenzi wanjye igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y'abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira,