Luke 14:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yezu abwira uwari wamutumiye ati: “Nutumira abantu ku meza, haba ku manywa cyangwa nijoro, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe, cyangwa abo mugirana isano, cyangwa abaturanyi b'abakire bazabasha kugutumira na bo bakakwitura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arongera abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe, cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira, bakakwitura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.