Luke 14:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka inzu y'igorofa, ntabanze kwicara ngo abare amafaranga azayitangaho, kugira ngo arebe niba afite ayayuzuza?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y'amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?