Luke 15:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko arahaguruka ajya kwa se. “Se amurabutswe akiri kure yumva impuhwe ziramusābye, ariruka ajya kumusanganira, maze aramuhobera aramusoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure, se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arahaguruka ajya kwa se.“Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.