Luke 15:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abwira se ati: ‘Reba nawe! Uzi imyaka yose maze ngukorera. Nta tegeko ryawe na rimwe narenzeho, nyamara ntiwigeze umpa n'agahene ngo nishimane n'incuti zanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abwira se ati ’Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye?