Luke 15:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n'icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?