Luke 16:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munyabintu aribaza ati: ‘Ubu se mbigenje nte ko databuja agiye kunyaga? Guhinga sinabishobora! Gusabiriza byantera isoni!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko uwo munyabintu aribaza ati ’Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?