Luke 16:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abari bafite imyenda ya shebuja, agenda abahamagara umwe umwe. Abaza uwa mbere ati: ‘Harya databuja akwishyuza ibingana iki?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ’Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’