Luke 16:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma abaza undi ati: ‘Harya wowe wishyuzwa iki?’ Ati: ‘Imifuka magana atanu y'ingano.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe wandike magana ane.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma abaza undi ati ’Wowe, se urimo mwenda ki?’ Aramusubiza ati ’Imifuka ijana y’ingano.’ Aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’