Luke 16:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: amafaranga ni amatindi, nyamara mujye muyashakisha incuti kugira ngo igihe yabashizeho, izo ncuti zizabakire iyo muzibera iteka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw'iteka.