Luke 18:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umufarizayi ahagarara yemye asenga bucece ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk'abandi bantu b'ibisambo n'abahemu n'abasambanyi, cyangwa ngo mbe ndi nk'uriya musoresha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ’Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro.