Luke 18:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umusoresha we yihagararira kure adatinyuka no kūbura amaso ngo arebe ku ijuru, yifata mu gituza yigaya ati: ‘Mana, ndi umunyabyaha ngirira imbabazi!’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’