Luke 18:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: uwo musoresha yasubiye iwe agizwe intungane ku Mana, naho undi reka da! Kuko buri muntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”