Luke 2:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Simeyoni abasabira umugisha kandi abwira Mariya nyina w'uwo mwana ati: “Dore uyu mwana azanywe no kugira ngo benshi mu Bisiraheli bagwe abandi babyuke. Imana izamugira intangamugabo benshi bazarwanya,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n'ikimenyetso kigīrwa impaka,