Luke 2:48 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ababyeyi be bamubonye barumirwa. Nyina aramubaza ati: “Mwana wanjye, watugenje ute? Dore jye na so ntaho tutagushakiye duhagaritse umutima!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.”