Luke 20:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyir'imizabibu ni ko kwibaza ati: ‘Ubu se ngire nte? Reka nohereze umwana wanjye nkunda cyane, ahari we ntibazamwubahuka.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko nyir’imizabibu aribwira ati ’Ndabigenza nte? Ngiye kohereza noneho umwana wanjye nkunda; ahari we nta cyo bazamutwara.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyir'uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’