Luke 20:46 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu meza no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. Bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu nsengero n'ibyicaro by'imbere aho batumiwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro; bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori.