Luke 21:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko mbere y'ibyo byose bazabafata babatoteze, babajyane mu nsengero zabo kugira ngo babacire iteka, maze babarohe muri gereza. Bazabashyikiriza abami n'abategetsi ari jye muhōrwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye,