Luke 21:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwumva urusaku rw'intambara n'imyivumbagatanyo ntimuzakuke umutima, kuko ibyo bigomba kubanza kubaho ariko iherezo rya byose ntirizahita riba.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.”