Luke 22:47 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akivuga ibyo haza igitero cy'abantu. Uwitwaga Yuda, umwe muri ba bigishwa cumi na babiri yari abarangaje imbere, yegera Yezu ngo amusome.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akivuga ibyo, hatunguka igitero cy’abantu babanjirijwe n’uwitwa Yuda, umwe muri ba Cumi na babiri. Yegera Yezu kugira ngo amuhobere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.