Luke 22:52 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Yezu abaza abakuru bo mu batambyi n'abatware b'abarinzi b'Ingoro y'Imana, n'abakuru b'imiryango bari baje kumufata ati: “Kuki muje mwitwaje inkota n'amahiri nk'abaje gufata igisambo?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Yezu abwira abari bamuteye, ari bo batware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, n’abakuru b’umuryango, ati «Mwanteye mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barinda urusengero, n'abakuru bamuteye ati “Munteye nk'abateye umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo.