Luke 23:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Herodi n'abasirikari be baramusuzugura baramushinyagurira, bamwambika umwenda ubengerana maze bamusubiza kwa Pilato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Herodi, afatanyije n’abasirikare be, aramushinyagurira cyane, amuhindura urw’amenyo, hanyuma amwambika umwenda urabagirana, amusubiza atyo kwa Pilato.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.