Luke 23:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rubanda bari bahagaze aho bareba, abatware b'Abayahudi bakamushungera bavuga bati: “Yakijije abandi ngaho na we niyikize, niba ari we Kristo watoranyijwe n'Imana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.”