Luke 23:50 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hariho umugabo witwaga Yozefu ukomoka mu mujyi w'Abayahudi witwa Arimateya. Yari umuntu w'inyangamugayo kandi w'intungane, akaba ari umwe mu bari bategereje ubwami bw'Imana. Yari umujyanama mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi, ariko ntiyari yemeye uko urubanza rwa Yezu rwaciwe n'ibyo bamukoreye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko hagoboka umugabo witwa Yozefu, umwe mu bagize Inama Nkuru, akaba umuntu w’imico myiza kandi w’intungane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandi ukiranuka.