Luke 23:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Herodi yishimira cyane kubona Yezu, kuko kuva kera yabyifuzaga kubera ibyo yamwumvagaho. Ikindi kandi yari afite amatsiko yo kubona aho Yezu akora igitangaza kimuranga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Herodi abonye Yezu, arishima cyane kuko yahoraga yifuza kumubona, kubera ibyo yamwumvagaho. Ndetse yizeraga kumubona akora igitangaza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.