Luke 24:44 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma arababwira ati: “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, ko n'ibyanditswe kuri jye bigomba gushyika byose, ni ukuvuga ibyo mu Mategeko ya Musa n'ibyanditswe n'abahanuzi no muri Zaburi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”