Luke 4:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izuba rirenze bazanira Yezu abantu barwaye indwara zitari zimwe, maze abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose, barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.