Luke 5:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramwihanangiriza ngo ye kugira uwo abibwira. Aramubwira ati: “Icyakora ujye kwiyereka umutambyi, maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk'uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy'uko wakize.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko amubuza kugira uwo abibwira, agira ati «Ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”