Luke 5:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe Yezu yarigishaga, Abafarizayi n'abigishamategeko bari bicaye aho baturutse mu midugudu yose yo muri Galileya, no muri Yudeya n'i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri we kugira ngo akize abantu indwara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe, Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n'abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by'i Galilaya n'i Yudaya n'i Yerusalemu, kandi imbaraga z'Umwami Imana zari muri we zo kubakiza.