Luke 5:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ariko babura aho bamucisha kuko hari abantu benshi. Nuko barurira bajya hejuru y'inzu, baca icyuho mu mategura bamumanuriramo ari mu ngobyi, bamugeza hagati mu bantu imbere ya Yezu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu, bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burira hejuru y'inzu bamucisha mu mategura, bamumanurana n'ingobyi hagati yabo imbere ya Yesu.