Luke 5:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Ntawe ukata ikiremo ku mwenda mushya ngo agitere mu mwenda ushaje. Uwabikora yaba aciye uwo mwenda mushya, kandi rero icyo kiremo gishya nticyagendana na wa wundi ushaje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yungamo abacira uyu mugani ati «Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo, yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho, nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abacira umugani ati “Nta muntu utabura igitambaro ku mwenda mushya ngo akidode mu mwenda ushaje, uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushya nticyahwana n'ushaje.