Luke 6:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu amanukana na bo ahagarara ahantu h'itaba, hari n'abandi bigishwa be benshi cyane, hari n'imbaga y'abantu baturutse muri Yudeya yose n'i Yeruzalemu, no mu mijyi yo mu nkuka z'inyanja, uwa Tiri n'uwa Sidoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza, ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose, n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amanukana na bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abigishwa be benshi, n'abantu benshi bavuye i Yudaya hose n'i Yerusalemu, no mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni gihereranye n'Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo,