Luke 6:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b'Isumbabyose, yo igirira neza indashima n'abagizi ba nabi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima.