Luke 6:49 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko uwumva ibyo mvuga ntabikurikize, yagereranywa n'umuntu wubatse inzu ku butaka nta rufatiro. Umuvumba uraza uyikubitaho ihita iriduka. Mbega ngo aho yari iri harahinduka itongo!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho, iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Naho rero uwumva ntabikore, asa n'umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”