Luke 7:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bageze aho Yezu ari baramubwira bati: “Yohani Mubatiza yadutumye kukubaza niba ari wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa niba tugomba gutegereza undi?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo: Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ”