Luke 7:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yezu ajyana na bo maze igihe bageze hafi y'urugo, wa mukapiteni atuma incuti kumubwira ngo: “Nyagasani wikwirushya, ntibinkwiye ko winjira iwanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti «Nyagasani, wikwirushya, kuko ndakwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu ajyana na bo, ageze hafi y'inzu uwo mutware w'abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,