Luke 8:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izaguye ku gasi ni nk'abantu bumva Ijambo ry'Imana, bakaryakirana ubwuzu ariko ntibashinge imizi. Baryemera igihe gito, nyuma bahura n'ibibagerageza bakarireka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma.