Luke 8:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma arababaza ati: “Mbese ntimunyizera?” Bagira ubwoba barumirwa, barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki, utegeka n'imiyaga n'amazi bikamwumvira?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arababwira ati «Ukwemera kwanyu kuri he?» Bagira ubwoba, baratangara, bakabazanya bati «Uyu ni muntu ki, ugeza aho gutegeka imiyaga n’imivumba bikamwumvira!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?”