Luke 8:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ingabo ya Satani kumuvamo. Iyo ngabo yamuhangagaho kenshi, bigatuma bamurinda bamubohesheje iminyururu amaguru n'amaboko, ariko izo ngoyi akazituritsa maze ikamubuyereza ahantu hadatuwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Roho mbi yavuze ibyo kubera ko Yezu yari yatangiye kuyitegeka ngo ive muri uwo muntu. Koko rero, roho mbi yamuhangagaho kenshi; bakamubohesha iminyururu amaboko n’amaguru bagira ngo adacika, ariko akarenga agaca ingoyi, maze roho mbi ikamujyana kwangara ku gahinga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
(Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.)