Luke 9:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imbaga y'abantu imenye ko yagiyeyo baramukurikira, Yezu arabakira ababwira iby'ubwami bw'Imana, kandi n'abarwayi arabakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abantu benshi baza kuhamenya, baramukurikira. Yezu abakira neza, ababwira iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu babimenye baramukurikira, arabākira avugana na bo iby'ubwami bw'Imana, n'abashaka gukizwa arabakiza.