Luke 9:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kugira ngo babihereze abantu bari aho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yenda ya mitsima itanu n'ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu.