Luke 9:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, igihe azaba aje afite ikuzo rye n'irya se n'iry'abamarayika baziranenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, umuntu uzanyihakana, agahakana n’amagambo yanjye, uwo nguwo Umwana w’umuntu na we azamwihakana, igihe azazira mu ikuzo rye, n’irya Se, n’iry’Abamalayika batagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe n'ubwa se, n'ubw'abamarayika bera.