Luke 9:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Haba ubwo ingabo ya Satani imwegura akavuza induru, maze ikamutigisa cyane ikamuzanisha ifuro, ikamuvamo biruhanyije imaze kumuvunagura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ubwo roho mbi imwegura, agacura imiborogo, ikamuhotagura, akazana urufuro; kandi ikamuvamo byaruhanije, igasiga ari intere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane.