Malachi 1:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Icyampa hakagira umuntu ufunga inzugi z'Ingoro yanjye, maze ntimwongere gucana umuriro wo gukongora ibitambo by'impfabusa ku rutambiro rwanjye! Erega simbishimira kandi amaturo muntura sinyashaka!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibura nihaboneke umwe muri mwe akinge inzugi z’Ingoro, kugira ngo mutava aho mwongera gucana umuriro w’impfabusa ku rutambiro rwanjye! Sinkibishimira na gato, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, n’amaturo yanyu ndayanze!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.