Malachi 1:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku isi yose hari abantu banyubaha. Ahantu hose hari abatwika imibavu bakayintura kandi bakantura n'amaturo atunganye. Erega mu mahanga yose hari abanyubaha!” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.