Malachi 1:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kandi mukinuba muti: ‘Mbega agahato!’ Nuko amatungo yakomeretse cyangwa acumbagira cyangwa arwaye, akaba ari yo muntura! Mbese bene ayo maturo yanyu nayakira?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Murongera muti «Uyu murimo uraruhanyije!» maze mukansuzugura, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Murazana itungo munyaze, iricumbagira cyangwa irirwaye, mukarintura; bene ayo maturo, nshobora se kuyakira? Uwo ni Uhoraho ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mujya muvuga muti ‘Uyu murimo uraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n'igicumbagira n'ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.