Malachi 1:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Havumwe undiganya wese akampigura bene iryo tungo, akarintura kandi afite amatungo adafite inenge! Koko rero navumwe, ndi Nyagasani Umwami ukomeye, abantu bo mu mahanga yose barantinya.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko havumwe uriganya, ufite isekurume mu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwami ukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.